Ubukwe ni umuhango mwiza uhuza imiryango, igasabana, igasangira mu byishimimo byinshi cyane ko benshi mu bitabira ubukwe baba batanaherukanye. Ubukwe bwaba rero bukaba imbarutso yo guhura kwimiryango inshuti ndetse nabavandimwe. Nubwo bimeze bityo ariko nanone Hari amakosa abategura ubukwe bakunda gukora akabasigira ingaruka mbi z’ahazaza k’umuryango mushyashya uba umaze gushingwa. Dore rero amwe mumakosa atanu 5 twahisemo ugomba kwirinda mugihe urimo gutegura ubukwe bwawe.
1. Gufata Umwenda Muri Bank Kugirango Ukore Ubukwe.
Mubusanzwe amafaranga ya bank ni amafaranga umuntu afata agiye kuyabyaza andi akiyungukira , akungukira na bank icyarimwe. Inyungu ziva mubukwe rero ni ibyishimo by’imiryango ariko kandi ibyo byishimo ntabwo wabyishyura muri bank. Nyuma y’ubukwe burya ubuzima burakomeza noneho kandi n’inshingano umuntu yarafite akiri ingaragu zikiyongera. Bityo rero umuntu akaba yakagombye gukora ubukwe bujyanye n’amikoro ye cyane ko hari igihe usaba inguzanyo wiringiye akazi noneho ejo kakaba kahagarara ugatangira guhangayika. Akawa mugani ugura uti wiringira ijosi rikakubyarira umwingo.
2.Kwiringira Intwererano.
Mumuco w’abanyarwanda, gushyigikirana byahozeho kandi n’ubu iyo umuntu afite urubanza inshuti n’abavandimwe bamufasha kuruburana buri wese mubushobozibwe, nanone ariko bikagendana nuburyo umuntu abana n’abandi, gusa kuri ubu aho ibihe bigeze ntiwategura ubukwe wiringiye intwererano, cyane ko n’umunyarwanda yaciye umugani ngo ,Akimuhana kaza imvura ihise.
Murwego rwo kugirango usigasire agaciro kawe ugomba gutegura ubukwe bugendanye n’ubushobozi ufite noneho wagira amahirwe bakagutwerera, ukaba ushobora gukora ibyiza kurushaho, ariko nubundi kuburyo intwererano utayibonye bitabuza ubukwe bwawe kuba nkuko wabuteguye kandi bukagenda neza.
3. Kutikurikiranira Imirimo Y’ubukwe Bwawe.
Nkuko tubizi ubukwe si ubw’umuntu umwe. Inshuti cyangwa imiryango bazakenera kugufasha kubushake bwabo cyangwase kubusabe bwawe. Hano buri wese azaza agusezeranya icyo ashobora kugufasha cyangwa nawe umusabe uti mfasha iki bitewe n’ubushobozi umuziho.
Ikibazo rero gishobora kuvuka hano ni uko ushobora gusanga akenshi bano bantu bakwemere ubufasha cyangwase nawe abo wabusabye baba badafite amakuru ahagije kubisabwa ngo icyo bemeye gishyirwe mungiro muburyo bwa nyabwo.
Ikosa rikunda kuba hano rero ni ukugenda ugaterera agati muryinyo, noneho kumunota wanyuma ugasanga ibyo washakaga sibyo ubonye cyangwase ukaba ushobora no kubibura kuko utabikurikiranye inzira zikigendwa.
4.Kuba Cishwaha.
Ubundi mbere yuko ubukwe buba ubw’imiryango buugomba kubanza kuba ubwawe. Hano dushatse kuvuga yuko ishusho ya nyayo y’ubukwe bwawe igomba kuba ifitwe nawe mbere y’uko uhabwa ibitekerezo n’inyunganizi kumitegurire y’ubukwe bwawe. Ikibazo rero gikunda kuvuka hano ni ukuba nk’umushyitsi mubukwe bwawe ntugire ijambo rifatika mukubutegura bikazakugiraho ingaruka zo kutanezezwa n’umunsi wawe uza rimwe mubuzima.
5. Kutubahiriza Igihe
Ubukwe bwinshi bwo murwanda hari amasaha bakunze kubuhurizaho, Aho usanga isaaha yabaye kimomo ikunze guhuriraho na benshi ari Saa tatu gusaba no gukwa, Saa munani Guzezerana, gusa abantu bubahiriza iyi saaha ni mbarwa ndetse bikanabaviramo gukora ubukwe badatuje kuko amasaha yo kujya gusezerana yabasize ndetse benshi bakaba basiga n’amafunguro kumeza, tutibagiwe ko hari nibindi bidakorwa mubyateguwe kubera gusiganwa n’amasaha.
Ibi byose bikaba biterwa no kudakorana n’abanyamwuga babifitiye ubushobozi kuburyo nikitagenda neza ushobora kukibaryoza, urugero nk’abakora Decoration, Sonorsation, Mc n’ibindi. Ibyo byose bishobora kuba imbarutso yo kutubahiriza amasaha mwagennye bikangiza isura y’ubukwe bwawe uko wabuteguye ntibube ariko bugenda biturutse ku ikosa rito ryo kudashishoza ngo uhitemo abantu b’inyangamuganyo mukorana kandi babanyamwuga.
Umwanzuro
Tugana kumusozo rero tukaba twagira inama abategura ubukwe kubanza gutekereza kubintu byose bizaba bigize ubukwe; harimo aho amafaranga azava, kutiringira intwererano mugihe urimo gutegura ubukwe, gukurikirana imirimo y’ubukwe bwawe kugirango buzamere nkuko wabwifuzaga, kugira ijambo mu itegurwa ry’ubukwe bwawe kugirango uzanezezwe nabwo, no gukoresha abanyamwuga kandi b’inyangamugayo kugirango ube ufite ubwishingizi.